IMWE MU MIMARO Y*INDIMU BY, Emmanuel NZARAMBA

Download Report

Transcript IMWE MU MIMARO Y*INDIMU BY, Emmanuel NZARAMBA

IMWE MU MIMARO Y’INDIMU

IMWE MU MIMARO Y’INDIMU BY, Emmanuel NZARAMBA

Indimu nk’umuti

• • • •

w’uburozi mu mubiri

Iyo umwijima wawe udakora nk’uko bikwiye, wibasiwe n’ingaruka z’ubukonje, wakiriye amafunguro akungahaye ku mavuta, cyangwa wakiriye ibisindisha, nta kindi wakwifashisha ngo ukire uretse umutobe w’indimu.

Indimu ibasha kandi gucagagura ibinure biri mu mubiri w’umuntu igihe ayiriye ndetse ikanakura mu mubiri imyanda y’ibinure , bigafash amafunguro kwakirwa neza mu mubiri. Indimu ibasha kurwanya ingaruka mbi ziterwa n’amafunguro afite aside ndetse no kugira iseseme. Ibi bishobora kumvikana nk’ibitangaje, ariko indimu ibasha kurwanya ubwinshi bwa aside yo mu mubiri, kuko indimu yifitemo umwunyungugu wa Potasiyumu utuma aside ibasha guhindurwamo citrate, ibi bikaba byorohereza igifu gukora neza umurimo wacyo wo kugogora amafunguro.

• Umutobe uturuka ku ndimu urwanya mu mubiri, urwanya ubwinshi bwa aside mu mubiri ikorohereza itembera ry’amaraso mu mubiri, ndetse ikanafasha mu kurwanya iseseme, cyane cyane cyane iterwa no gutwita. Birahagije kwifashisha indimu ifunguye mu kirahure cy’amazi.

Indimu kandi igira umwuka mwiza cyane uturuka ku gishishwa cy’icyuma, burya uko ukwirakwira mu kirere nawo ugira akamaro n’umwuka wayo wihariye, ufite vitamini C ifasha mu kubaka umubiri w’umuntu .

Indimu ni umuti

w’uturwara duto. Ushobora no kuyifashisha mu gukanda • umubiri (massage) nk’igihe wagize amavunane.

Ishobora kandi gukoreshwa mu kwirukana udusimba twa bagiteri mu mazi cyane cyane ayo kunywa, cyangwa se umuntu yumva arwaye nk’ibicurane bikiri bishya ( bicyandura), umwuka w’indimu ushyizwe mu mazuru nawo ni umuti wabyo

Muri iyi nkuru, urasangamo uburyowakoresha ibikoresho dusanga mu masoko yacu mu kurwanya amabara y’uruhu rwo mu maso, ndetse bikagufashano gukira inkovu zaba zatewe n’ibiheri byo mu maso iyo bimaze gukira, uruhu rwawe rugasubirana ubwiza

bw’umwimerere.

Umuti w’umwimerere nk’indimu n’agafu ka Turmeric (curcuma) birafasha. Ubukana (“citric acid”) buba mu ndimu bituma umutobe w’indimu uba umuti ukomeye ucyesha uruhu rugasa neza cyane. Iyo uhora usiga indimu mu maso hawe, bikuraho ya mabara y’umukara hanyuma uruhu rwawe rukagenda rucya gahoro ghoro.

Indimu iri mu bwoko bw ’imbuto bwamamaye ku isi yose. Ikungahaye cyane ku myunyu ngugu ndetse na vitamine C. Gusa, igira karori nkeya .

Ubusanzwe ikunze kwifashishwa mu gutunganya amafunguro. Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti Doctissimo.fr, ngo indimu ntikwiye kwirengagizwa mu mafunguro y’umuntu kuko ngo ikwiye kuribwa nibura 3 mu cyumweru.

Avuga ku kamaro k’indimu,muganga Fabrice Dupont, inzobere mu mbonezamirire wo mu gihugcy’Ubufaransa, avuga ko indimu ifite Uruhare rukomeye ku bijyanye no gufata neza uruhu aho umuntu ashobora kuyifashisha igihe afite hamwemu ngingo z’amaboko cyangwa z’amaguru humagaye. Agira ati “ Icyo gihe ufata citron, ukayicamo ibice bibiri bingana maze ukagenda ukuba aho hari uruhu rukanyaraye gahoro gahoro, umunsi ku wundi bityo ibyo bibazo bikagenda byoroha. Igihe kandi urumwe n’inigwahabiri, ushobora gufata indimu, ukayisaturamo uduce 2 maze ukomekaho. Ibyo bituma uburyaryate bugenda bugabanuka

”. Bwana Fabrice Dupont yakomeje avuga ko iyo umuntu afite ikibazo cy’amenyo yanduye, ashobora kwifashisha indimu kabiri mucyumweru yirinda gusa kuyitindana mu kanwa kubera ubukana bwinshi igira, bigatuma amenyo asubirana ubwiza bwayo. Naho kubashaka kunanuka, abagira inama igira iti “mujye mukoresha urubuto rw’indimu kuko ruzabafasha kugira ingano mwifuza”.

Aha, yongeyeho ko indimu avuga atari ibonetseyose kuko bisaba indimu ihiye neza kandi yabitswe ahantu hatari izuba, ni ukuvuga yarinzwe kunamba no gukayuka kuko iyo ngo bitagenze gutyo umutobe wayo uba wakendeye. Agira ati “ Biba byiza cyane iyo ndimu ikoreshejwe nyuma y’amasaha 24 imaze gukurwa ku giti cyayo”.

Indimu kandi nk’uko muganga Dupont yakomeje abigarukaho, ngo ni urubuto rukungahaye kuri vitamine C kandi igafasha abantu mu gihe cy’ubukonje kuba atapfa gufatwa n’indwara y’ibicurane cyangwa inkorora bityo akaba aburira abantu baba ahantu hakunze gukonja kwimenyereza kurya indimu kubera ko ngo no mu busanzwe urwo rubuto rubonekamo vitamine A nkeya, B1 na B2. Vitamine C ngo urebye ahanini niyo irugize aho uyisangamo kuri garama 100 habamo mirongo 50 za vitamine C. Indimu kandi igira uruhare rukomeye mu gutuma amagufa y’umubiri ndetse n’amenyo bimera neza. Icyakora, hari abayinenga ko ngo ibaca intege igihe bayiriye.

• Mu bindi byagarutsweho indimu zifasha, ngo ni uko zishobora kurinda indwara zimwe na zimwe zandura aho zishobora kwinjira mu mubiri bitewe n’abandi bazifite. Ituma kandi umuvuduko w’amaraso umera neza ku kigero gikwiye. Urwungano ngogozi iyo ngo rwagugariwe, indimu irufasha kongera gukora neza. Ituma kandi uruhu rw’umuntu rwisubiza itoto. Ku bafite ubushye budakanganye, indimu ibabera icyomoro. Umutobe wazo uvanze ni Ubuki buri ku kigero kigereranije bifasha kuvura indwara zo mu muhogo ndetse na zimwe mu ndwara zifata ubuhumekero. Hakoreshejwe umutobe w’indimu, bifasha kwirinda indwara z’uruhu nk’uduheri duto cyane. Ibyo byose ariko indimu ibigeraho, igihe itanitswe izuba.

Inama zitandukanye zigirwa abantu ni uko igihe cyose umuntu arangije kurya, nyuma y’amasaha 2 aribwo ashobora gufata nibura umukeke wayo kugira ngo urwungano ngogozi rurusheho kutagugarirwa. Ibyo byarangira, nibura hashize iminota 20 umuntu akaba aribwo agira ikindi kintu ashyira mu gifu kuko indimu ifite akamaro ntagereranywa mu bijyanye no gufata neza no kwita ku mubiri, igihe yakoreshejwe neza, igihe kiri cyo.

• •

Indimu ni zimwe mu mbuto ziboneka cyane iwacu mu Rwanda zikaba zifite ubushobozi bwo kuvura indwara nyinshi zitandukanye n’ubwo abantu benshi batabizi.

Kuba indimu zifite vitamines C zihagije na Flavonoids bituma zigira akamaro gakomeye mu gufasha kugira ubuzima bwiza muri rusange kuko indimu zifite ubushobozi budasanzwe bwo kuvura indwara nyinshi zitandukanye.

1. Umutobew’indimu wifashishwa mu koza inzara:

Kugira ngo umuntu agire inzara nziza ngo nta kindi bisaba iyo ufite umutobe biba bihagije ngo iki kibazo gikemuke, ngbikaba bisaba gushyira inzara mu mutobe w’indi ukareka hagashira umwanya. Ngo kandi igitsina gore kikaba kinemeza ko uyu mutobe ugira uruhare mu gutuma inzara zikomera zigasa neza igihe bikozwe gutya.

2. Uyu mutobe ushobora gukoreshwa nk’umubavu w’umwimerere

Mu gihe ushaka kwirinda impumuro mbi mu kwaha, ngo ushobora gufata indimu ukayikatamo ibice 2, ubundi ugasiga mu kwaha. Ibi ngo byica ama-mikorobe ateza impumuro mbi. Gusa ariko ngo si byiza ku muntu uzi ko uruhu rutihanganira ikintu icyo ari cyo cyose kuko ngo bishobora gutuma urwara nk’uduheri n’ibindi.

3. Umutobe w’indimu ni urukingo rw’ubwiza

Aha ngo iyo ufite ibiheri mu maso cyangwa se inkovu ushoboa gufata umutobe w’indimu ukawukandira ku ndimu idasatuye ubundi ugakuba buhoro aho ufite bya biheri cyangwa se inkovu z’ibiheri waba warigeze kurwara, ubundi ukareba ukuntu usa neza kandi ngo binarinda uruhu gusaza

4. Ni umuti ukomeye mu kuvura ububabare bwo mu muhogo

Mu gihe wumva ububabare cyangwa se uburyaryate mu muhogo, ngo ushobora gufata icyayi gishyushe ugashyiramo ubuki n’umutobe w’indimu hanyuma ukanywa bugacya wakize umeze neza.

5. Umuti w’ibirabagwe biza ku myenda

Hari imyenda iba inameshe ariko ugasanga ikunda kuzana ibirabagwe, niba ufite umwenda umeze utya rero ngo ufata umutobe w’indimu ukawuhanaguza umwenda wawe ubundi ugasa neza ukagumana ibara ry’umwimerere

• •

ZABURI 103:1-2

MUTIMA WANJYE HIMBAZA UWITEKA MWABINDIMO BYOSE MWE MUHIMBAZE IZINA RYE RYERA. MUTIMA WANJYE HIMBAZA UWITEKA NTIWIBAGIRWE IBYIZA YAKUGIRIYE BYOSE