Umusozi wa Mvuzo

Download Report

Transcript Umusozi wa Mvuzo

Umusozi wa Mvuzo
Mpagaze aheze ku musozi Wa Mvuzo Kwa
Nyaruguru
Ntereye amaso mu mpinga ya Mugote
Mbona imigezi inyonyomba
Mu bibaya n’ibishanga
Ibisiza n’imisozi myiza
Ibyo byiza bidutera kwibuka
Imfura zacu zo ku Mugote
Abo batuboneye izuba
Nimucyo tubibuke tunabasuhuze
Mbe Nyaruguru inshuti y’abega uraho
N’agahilima twitaga rugandagura inkomere
Kijoro Rusenga ariwe Gikamatacumu
Na Nkerabigwi twitaga Rukuramugabo
Uraho Rwigabiza twitaga Runihura ingogo
Na we Ntacyabukura twitaga Nkubito
Gakindi Bizimungu na Gatera twitaga imbogo
Nimwakire intashyo z’abo mwasize twese
Turabibuka cyane mu bitaramo
No mu nkera zo ku Mugote
Mfura zo ku Mugote turabibuka twese
N’ubutwari bwanyu twabufasheho impamba
Mwatubaniye neza
Na twe abanyu tuzahora tubibuka
Mwataramanaga ku Mugote mugabirana inka
Abe ariko mutaramira kwa Nyagasani
Nidusoza urugendo
Twizeye kuzataramana na mwe iteka (refrain)
Ndacyavuga abakambwe ni mwe dukesha iyi
nganzo
Mukirenga mutashye ya mbuto nziza y’Urukundo
Ishyaka n’ubutwari mwasize muraze twese
Ntabwo yubahirijwe
Kuko abo mwari mwadusigiye
Bari basigaye baduhoza
Itsembabwoko ryarabatuvukije
None ubu dusigaye turi imfubyi
Mbese Murakwa twitaga impunga
Na Gatabazi twitaga Rwamucyo wacu
Mukizi Pierre na Rwemarika w’indatwa